Ngororero: Urubyiruko rwafashije umuryango w’umusore witabye Imana atabara umwana

Ngororero: Urubyiruko rwafashije umuryango w’umusore witabye Imana atabara umwana

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Ngororero rwahaye ubufasha umuryango wa Amani Diouf Bertrand witabye Imana ubwo yatabaraga ubuzima bw’umwana w’imyaka 10 wari waguye muri ruhurura, urubyiruko rusabwa gukora ibikorwa by’ubutwari rutiganda.

Uyu muryango wahawe ubufasha ku wa 14 Kanama 2025, ubwo uru rubyiruko n’ubuyobozi bw’Akarere bari mu muganda udasanzwe no mu rugendo rwo kwibuka Amani.

Uru rubyiruko rwashyikirije umuryango wa Amani ibahasha irimo amafaranga azawufasha gusakara inzu kuko yavaga, ubuyobozi bw’Akarere buwusezeranya kuwuha inka.

Amani wari ufite imyaka 18, yari atuye mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero. Yitabye Imana tariki ya 12 Mata 2025, atwawe n’umuvu w’amazi. Icyo gihe yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Kagari ka Myiha, ho mu Murenge wa Muhororo, Umukiza Emmanuel, yatangaje ko igikorwa cyakozwe na Amani akagera ubwo abura ubuzima ari isomo rikomeye.

Ati “Kiriya gikorwa yakoze cyansigiye inyigisho nyinshi cyane, ku buryo nanjye mba numva ntewe ishema n’igihugu cyanjye n’abagituye, kandi mpora niteguye kuba nakirwanirira.”

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ngororero, Tuyisenge Pacifique, yagaragaje ko yishimira kuba umwana Amani yatabaye akiriho nubwo uyu musore we yasize ubuzima mu gikorwa cy’ubutabazi.

ati “Turishimira ko umwana Amani yavanaga muri ruhurura akiriho nubwo we adahari. Ibyo yakoze byatweretse ko twamaze gucengerwa n’ubutwari bwaranze Inkotanyi ubwo zabohoraga igihugu, zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.”

Umuyobozi w’ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake muri Polisi y’u Rwanda, CSP Jacqueline Urujeni, yasabye urubyiruko gukomeza kuba hafi umuryango wa Amani.

Ati “Ibyago mwahuye nabyo byo kubura Amani, twarabimenye natwe tubigira ibyacu. Turabashimira uko mwakomeje kuba hafi umuryango we kandi ntibazabure inkwi n’amazi, kuko uwabikoraga [Amani] atagihari.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe ubukangurambaga n’ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, Richard Kubana, yagaragaje ko igikorwa cyakozwe na Amani gikwiriye kubera isomo abandi.

Ati “Amani yakoze igikorwa cyiza cyo gutabara ubuzima bw’umwana uri mu kaga, ku bw’amahirwe make ararokoka ariko we abura ubuzima. Bisobanuye byinshi ku bikorwa by’ubwitange, kandi bigaragaza ko urubyiruko rumaze gusobanukirwa kwitanga bidasabye ikiguzi. Byakabereye isomo abandi.”

Yaboneyeho gusaba urubyiruko kwigira ku rubyiruko rukora ibyiza bigatanga umusaruro, nko ku bitanze bakabohora igihugu batarebye inyungu zabo.

Mu Karere ka Ngororero habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake ibihumbi 82, mu gihe urwanditse muri sisitemu y’ikoranabuhanga rurenga ibihumbi 45.

Posted on 15/08/2025

By KIGALIYACU

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *