Rwanda Forensic Institute(RFI) imaze kwakira no gukemura amadosiye y’ibimenyetso bya gihanga hafi ibihumbi 100

Rwanda Forensic Institute(RFI) imaze kwakira no gukemura amadosiye y’ibimenyetso bya gihanga hafi ibihumbi 100

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) bwatangaje ko mu myaka irindwi kimaze, cyakiriye kinakemura amadosiye 96 989.

Ibyo byatangarijwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata ku wa 28 Ukwakira 2025, ubwo hakomezaga ubukangurambaga bwa ‘Sobanukirwa RFI’.

Umuyobozi ushinzwe amashami ya RFI, SP Ashimirwe Japhet, yasobanuriye abayobozi bo muri aka Karere serivisi zose iki kigo gitanga, uruhare zigira mu gutanga ubutabera ndetse n’ibiteganyijwe mu gihe kiri imbere mu rwego rwo kwagura ibikorwa.

SP Ashimirwe yavuze ko gupima ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera mu Rwanda byatangiye bikorera mu ishami rya Polisi ryari rishinzwe ubugenzacyaha mu 2005, bigenda bizamuka bigera ubwo biba laboratwari ukwayo kugeza mu 2016 ubwo hashyirwagaho itegeko riyigira laboratwari yo ku rwego rw’igihugu.

RFI nka laboratwari, yatangiye imirimo byuzuye mu 2018. Mu 2023, yaguye ibikorwa, muri serivisi zayo yongeramo n’izikenerwa mu nzego zitari mu butabera. Ni bwo yahindutse ikigo cy’igihugu gifite ubushobozi bwo guha serivisi Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Umuyobozi w’ishami ripima ibiyobyabwenge muri RFI, Dr. Kabera Justin, yavuze ko iki kigo kibereyeho gufasha Abanyarwanda kubona ubutabera bwuzuye mu ngingo zisaba siyansi.

Ati “Iki kigo cyashyiriweho kugira ngo buri Munyarwanda abone ubutabera bushingiye ku bimenyetso bifatika bya siyansi. Gahunda ya ‘Sobanukirwa RFI’ yifujwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano umwaka ushize […]. Twabegereye ngo serivisi dutanga mufashe abaturage kuzimenya bazifashishe mu buzima bwa buri munsi kuko muhura na bo kenshi.”

Nyuma yo gusobanurirwa serivisi za RFI, abayobozi b’inzego z’ibanze mu Bugesera basobanuje icyo kigo ibyo batumvaga neza ndetse biyemeza gufasha abaturage kukiyoboka kugira ngo kibafashe kubona ubutabera bukenera ibimenyetso bya gihanga nk’ibijyanye n’ihohoterwa n’ibindi bitandukanye.

Meya wa Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ubumenyi bahawe nk’abayobozi bagiye kubugeza ku baturage mu rwego rwo kwimakaza ubutabera bwuzuye.

Ati “Uyu munsi twasobanukiwe mu byiciro bitandukanye ibyo RFI ikora ndetse twabwiwe n’ibiciro. Mbere na mbere tugiye kubimenyesha abaturage ku buryo na bo babasha kubyumva kugira ngo ubutabera bushingiyeho babashe kububona. Tuzabamara impungenge ko nta we ukwiye kubura ubutabera bukeneye ibimenyetso bya gihanga kandi tuzajya tubahuza n’ababishinzwe.”

RFI itanga serivisi umunani ari zo gupima ADN, gupima uburozi n’ingano ya ‘alcohol’ mu maraso, gupima ibinyabutabire n’ibiyobyabwenge mu kintu runaka no gupima inyandiko zigibwaho impaka.

Itanga kandi serivisi yo gusuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, gusuzuma inkomere n’imirambo, gupima ibyahumanyijwe na ‘microbes’ hamwe n’ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.

Posted on 29/10/2025

By KIGALIYACU

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *