Kuva muri Nyakanga 2025 hatangiye kugwa imvura mu gihe byari bimenyerewe ko ibihe by’impeshyi nta mvura igwamo yanagwa ikaba nke cyane.
Muri Kanama ho abenshi bavugaga ko imvura igwa ku wa 15 gusa, umunsi Abakirisitu Gatolika bizihizaho Ijyanwa mu Ijuru rya Mariya ariko mu 2025 yaguye ari nyinshi ku wa 16 na 17 Kanama.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Ngonga Aristarque yabwiye RBA ko iyo igihugu kiva mu gihe cy’Icyi cyinjira mu Muhindo utangira muri Nzeri, ibihe biba biva mu bushyuhe bijya mu bukonje burimo imvura bityo hakabamo inkuba nyinshi.
Ati ‘’Ejo nimugoroba habaye inkuba nyinshi zatumye abantu batatu bitaba Imana abandi 11 barakomereka.’’
Yavuze ko nta mvura nyinshi imenyerewe muri Kanama ariko nanone ibiza biturutse ku nkuba n’imiyaga bijya bibaho.
Ati ‘’Ubusanzwe ntabwo ukwezi kwa Kanama ntabwo kurangwamo imvura…ariko ku wa 16 Kanama twagize imvura igwa hirya no hino mu gihugu ndetse no mu ijoro ryacyeye yaguye igeza no mu gitondo, icyo navuga ni uko muri icyo cyumweru cyose twagize impfu z’abantu zigera kuri eshanu, bane muri bo bishwe n’inkuba, umwe ni inzu yamugwiriye.’’
Abapfuye barimo abo mu karere ka Burera babiri, aka Gicumbi hapfuye umwe, mu Karere ka Ngororero hapfuye umwe n’umwe wo mu Karere ka Rusizi.
Ibiza bikomoka kuri iyi mvura kandi byakomerekeje abantu 25 barimo abo mu Karere ka Gicumbi, Gisagara, Kamonyi, Musanze, na Nyamasheke. Hangiritse kandi inzu 15.
Posted on 18/08/2025
By KIGALIYACU


