King James yatangiye imyiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki 

King James yatangiye imyiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki 

King James ari mu myiteguro yo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki ndetse yatangaje ko yatangiye urugendo rwo kumenyekanisha igitaramo giteganyijwe mu mpeshyi ya 2026.

Mu kiganiro yahaye abanyanakuru, uyu muhanzi yagize ati “Duhereye i Rubavu ibikorwa byo kwamamaza igitaramo cyacu cyo kwizihiza imyaka 20 yanjye mu muziki, igitaramo kiri mu mpeshyi y’umwaka utaha. Dushaka kubitangira kare kugira ngo nanjye mbone umwanya wo kwitegura kuko tuzakorana n’abantu benshi mu buryo butandukanye, bityo bikeneye umwanya munini.”

Mu gitaramo MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye i Rubavu ku wa 16 Kanama 2025, abagize itsinda riherekeza King James bari bambaye imyenda yanditseho amagambo agaragaza ko binjiye mu bukangurambaga bwo kwizihiza imyaka 20 uyu muhanzi amaze mu muziki.

Uyu mugabo yinjiye mu muziki mu 2006 akiri mu ishuri aho yigaga muri APE Rugunga, kugeza ubu akaba amaze gukora album umunani.

Muri izi album, harimo iyitwa Umugisha, Umuvandimwe, Biracyaza, Ntibisanzwe, Urukundo, Meze neza, Ubushobozi na Gukura.

Posted on 19/08/2025

By KIGALIYACU

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *