
Nyuma y’imyaka irenga mirongo itatu ishyaka rya FPR rifashe ubutegetsi ryirukanye guverinoma yari yariyise iy’abatabazi, ndetse rikanahagarika genocide yakorewe abatutsi ; hanze y igihugu hakomeje kugaragara abiyita abanyapolitiki ndetse n’abandi bantu bo mu miryango itegamiye kuri leta bigize abanyapolitiki bavuga nabi iri shyaka.
Abasesengura politiki y’u Rwanda ndetse n’abandi bakurikiranira hafi ibibera mu guhugu cyacu, bakomeza kwibaza impanvu umubare munini w’abagaragara mu barwanya ubuyobozi buriho bakomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.
Nyuma ya Padiri NAHIMANA Thomas ndetse na mugenzi we RUDAKEMWA Fortunatus ; ubu noneho haravugwa umupasiteri uzwi cyane muri ako karere ubu ubarizwa mu gihugu cy u Bufaransa witwa NZABANDORA Thomas. Uyu mugabo ukomoka mu murenge wa MUGANZA , akarere ka RUSIZI asigaye afatanya n’uwitwa NGARAMA Jean Bosco kuri Radio-television Karame Rwanda tv yirirwa iharabika u Rwanda. Abifashijwemo nanone n’umukwe we uzwi kw’izina rya Athanase; birirwa bahamagara abantu batuye mu gihugu cy’u Rwanda, babashishikariza gukurikirana iriya Radio-television ikorera kurubuga rwa youtube. Amakuru dukesha inzego z’umutekano atumenyesha ko uyu mu pasitori uzwi cyane mu itorero ADEPR yahunze igihugu akurikiranyweho gushaka kugumura abaturage no guhungabanya inzego z’igihugu.
Biravugwa ko hagikusanywa ibimenyetso byose ku byerekeye imyitwarire y’uyu mu Pasiteri Thomas, n’abandi baba bafatanyije, kugira ngo harebwe uburyo bashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda, kuko u Rwanda rutazigera rwihanganira umuntu wese ugerageza kwanduza isura yarwo mu bindi bihugu.
Posted on 19/07/2025
By KIGALIYACU


