Amasezerano yo kwamamaza u Rwanda rwagiranye n’amakipe ya :LA Clippers na LA Rams

Amasezerano yo kwamamaza u Rwanda rwagiranye n’amakipe ya :LA Clippers na LA Rams

Tariki ya 29 Nzeri 2025, Visit Rwanda yatangiye ubufatanye n’amakipe akomeye muri Basketball na ‘Football’ yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; Los Angeles Clippers na Los Angeles Rams, bugamije kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’u Rwanda.

Ni ubwa mbere u Rwanda rwinjiye ku isoko ryo kwamamariza muri siporo yo muri Amerika nyuma y’imyaka myinshi rukorana n’amakipe yubatse izina mu mupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi nka Arsenal FC, Paris Saint Germain na FC Bayern Munich.

U Rwanda rushaka ko ibyiza nyaburanga byarwo bigaragara muri Amerika no kureshya ba mukerarugendo b’Abanyamerika n’abashoramari, kuko Amerika iza mu bihugu bya mbere bigira abantu bakunda gutembera kandi bifite.

Kubona urubuga rwo kwamamarizaho muri shampiyona y’umukino wa Basketball muri Amerika (NBA) na NFL (National Football League) biha u Rwanda umwanya wo kwamamariza ibyiza nyaburanga imbere y’amamiliyoni y’abakunzi bashobora kurushoramo amafaranga menshi.

Amasezerano ateganya iki?

Aya masezerano ateganya ko ‘Visit Rwanda’ izajya igaragara ku myambaro y’abakinnyi ba Clippers mu gihe iyi kipe yakira imikino cyangwa ikinira hanze, ku miyoboro ya televiziyo, ku mbuga nkoranyambaga no mu mafoto by’iyi kipe.

Kuri Arena nshya ya Clippers, Intuit Dome, Visit Rwanda izajya igaragara kuri écrans n’ahakirirwa abakinnyi, kandi u Rwanda ruzakorana n’iyi kipe mu bikorwa by’iterambere no mu kwamamaza kawa y’u Rwanda.

Kuri Rams, Visit Rwanda izagaragara kuri SoFi Stadium na Hollywood Park, nk’umufatanyabikorwa mpuzamahanga mu bukerarugendo.

Ku mahitamo ya Los Angeles, Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yagize ati “Los Angeles ubwayo ni umwe mu mijyi ituwe n’abinjiza agatubutse muri Amerika kandi ituwe n’abantu benshi bakunda gutembera.”

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *