Bugesera: Abantu umunani batawe muri yombi bazira gutwikisha ibyatsi umujura

Bugesera: Abantu umunani batawe muri yombi bazira gutwikisha ibyatsi umujura

Abantu umunani bo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyarugenge, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gufata umuntu bavugaga ko ari umujura bakamwica bamutwikishije ibyatsi.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 8 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Nyakabuye mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Kazungu Innocent, yabwiye itangazamauru ko aba baturage bose uko ari umunani batawe muri yombi bakekwaho kwica uwo muturage bavuga ko yari umujura wari wabateye nijoro.

Yagize ati ‘‘Byabaye nijoro, ni abantu umunani bafashe umujura baramukubita baranamutwika arapfa, bamutwikishije ibyatsi, bose uko ari umunani bafashwe na Polisi, iperereza rirakomeje kugira ngo uwabigizemo uruhare wese abihanirwe, kwica umuntu sibyo, icyo yaba yakoze cyose.’’

Gitifu Kazungu yasabye abaturage kwirinda kwihanira, kwirinda ubujura, urugomo kuko byose ari ibyaha bihanwa n’amategeko kandi ko ari nabyo bitera impfu zimwe na zimwe.

Posted on 10/10/2025

By KIGALIYACU

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *