Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, yavuze ko uwakoresheje nabi umutungo wa Minisiteri y’Ingabo agomba kubibazwa.
Abarimo abanyamakuru ba siporo ni bamwe mu baherekeje APR FC mu rugendo yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yari yagiye gukina na Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League.
Abo ndetse n’abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda, abo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) n’abandi basivili, bakurakiranyweho ibyaha bifitanye isano n’uru rugendo, bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege hakoreshejwe konti ya MINADEF binyuranyije n’amategeko.
Mu kiganiro Chairman wa APR FC, yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025, yavuze ku bakurikiranywe kandi ashimangira ko bidakwiriye gukoresha nabi umutungo wa Minisiteri y’Ingabo.
Ati “MINADEF niduha ingengo y’imari yo kuzamura Abanyarwanda, nituyikoresha nabi tuzabibazwa. Niba hari uwo bahamagaye muri mwe kujya kumubaza, niba atarabigizemo uruhare azagaruka. Ubutabera buratinda ariko bukaba. Abo byababaje mubyihanganire kuko ntabwo igihugu cyabaho nka bya bindi tuzi.”
“Tugomba rero gucunga neza ibyo baduha kugira ngo tuzamure impano kandi tubikoreshe icyo byagenewe. Bariya bagenzi banyu rero reka twizere ko ubutabera buzabijyamo. Bashobora gutindayo gato ariko ndizera ko tugiye kubikemura neza. Nanjye nidukorane neza kugira ngo turindane neza ibyo APR iduha.”
Mu basivile batangiye kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo ku wa Gatatu, tariki ya 13 Kanama 2025, barimo umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro wahoze muri uyu mwuga ndetse n’umufana wa APR FC, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani.
Posted on 15/08/2025
By KIGALIYACU


