Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) giherutse gutangaza ko muri Mutarama 2026, kizatangira gupima uturemangingo ndangasano (ADN) tw’abangavu bamaze ibyumweru biri hagati ya bitandatu n’umunani batewe inda, kugira ngo hamenyekane abazibateye bityo babone ubutabera hakiri kare.
Muri iki gikorwa hazajya hifashishwa uburyo buzwi nka Next Generation Sequencing (NGS). Hazajya hafatwa impagararizi y’amaraso y’utwite, hafatwe n’utunyangingo two mu kanwa tuzwi nka (cheek swabs) k’umugabo ucyekwa kuba se w’umwana.
Bizatuma hasesengurwa ADN zavuye k’utwite n’iz’umugabo bikekwa ko wamuteye inda, hamenywe niba ari se cyangwa atari we.
Ni uburyo butandukanye n’ubusanzwe kuko ubu iyo umwana asambanyijwe bikamuviramo gutwita, hategerezwaga ko ibyumweru 12 bigera kugira ngo bashobore kuba bakuramo inda (iyo byemejwe n’inzego zibifitiye ububasha) cyangwa se bakazarindira ko uwo mwana azabyara hagapimwa uturemangingo ndangasano tw’umwana wavutse hakamenyekana uwamuteye inda.
Ni ibintu bizagabanya ikibazo cy’abana baterwa inda ariko ntibahabwe ubutabera. Mu 2024, hakusanyijwe abana batewe inda 22 454 bavuye ku 22 055 mu 2023. Benshi bari munsi y’imyaka 17.
Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yo mu 2023 igaragaza ko ababyeyi babyaye 16.650 bari hagati ya 18 na 19, 5 354 bari hagati y’imyaka 14 na 17 mu gihe 51 bari munsi y’imyaka 14.
Icyakora n’ubwo imibare ingana uko, ababigiramo uruhare ntibahanwa. Mu 2023/2024, ubushinshacyaha bwakusanyije ibirego birenga 3 625, ibirego 1 613 ni byo byagejejwe mu nkiko. Mu bagejejwe mu nkiko abantu 1 711 bahamwe n’ibyaha mu gihe 911 bo bagizwe abere.
Mu Ntara y’Iburasirazuba hagaragaye abana 8801 batewe inda mu 2023 ariko ariko ababigizemo uruhare 70 ni bo bari bamaze gufatwa kugeza hagati mu 2024.
Iyi mibare y’abana baterwa inda ikomeza kuzamuka ariko ababigiramo uruhare babiryozwa bakaba bake ni byo byatumye hazanwa ubu buryo nk’uko bishimangirwa n’Umuyobozi wa RFI, Dr Charles Karangwa.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Dr Karangwa, yagaragaje ibizitabwaho birimo uko iki gikorwa kizajya kigenda, uzishyura ikiguzi n’ibindi.
Dr Karangwa yavuze ko ibi bipimo bishobora kugaragaza se w’umwana hakiri kare inda itaravuka kandi ntibigire ingaruka ku mubyeyi cyangwa ku mwana uri mu nda.
Bizafasha abashinzwe iperereza kumenya vuba niba umuntu ari we se cyangwa atari we, binatume iperereza no gutanga ubutebera byihuta cyane.
Ku bijyanye n’uzishyura ikiguzi, Leta y’u Rwanda biteganyijwe ko ari yo izajya yishyura ibizamini byakozwe hagamijwe gushaka uwakoze icyaha. Bizajya bikorwa binyuze mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Ni mu gihe ibizamini bikozwe ku bushake bw’ubishaka, ushaka izo serivisi ari we uzajya yiyishyurira.
Ibi bizamini bigengwa n’ibiteganywa mu itegeko rihana ry’u Rwanda ku cyaha cyo gusambanya umwana, n’iteka rya Perezida ryo mu 2023, riteganya ishyirwaho rya RFI. Bishingiye kandi
U Rwanda ntiruragira itegeko ryihariye rijyanye na ADN. Icyakora ritegerejwe kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
RFI igaragaza ko amategeko agenga uburyo bwo gukurikiza amabwiriza asabwa mu bijyanye no gukusanya ibimenyetso bya gihanga, kubungabunga ibimenyetso bya gihanga kuva aho byafatiwe kugeza bigeze mu rukiko, n’amategeko yemerera ibimenyetso mu rukiko, bizakomeza gukurikizwa.
Posted on 05/10/2025
By KIGALIYACU


