Minani Evariste bahimbaga Nyatura ni we bivugwa ko yari ayoboye igitero cyo kwiba amabuye y’agaciro kuri Kampani iyacukura.
Iki gikorwa cy’urugomo cyabereye mu Murenge wa Mushishiro, aho itsinda ry’abahebyi barenga 20 bavuye mu Murenge wa Muhanga, bagaba igitero kigamije kwiba amabuye y’agaciro, maze uwari ukiyoboye witwa Minani Evariste bahimba Nyatura akigwamo.
Gitifu w’Umurenge wa Mushishiro, Musabwa Aimable yemeje ko uyu mugabo Minani Evariste n’itsinda yari ayoboye baje baturuka mu Murenge wa Muhanga nijoro, batera abasekirite ba Kampani y’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa AFRISET LTD, bamenya amakuru ko Minani yakiguyemo.Ati: ”Hari amakuru avuga ko nyakwigendera yari asanzwe akora ibikorwa by’urugomo.”Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, yabwiye abanyamakuru ko inkuru y’urupfu rwa Minani ari impamo, akavuga ko iri tsinda ryagabye igitero mu ijoro kuri AFRISAT rishaka kwiba amabuye y’agaciro yari mu bubiko.
Ati: ”Iryo tsinda ryari ryitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, amapiki, ibitiyo n’ibindi bikoresho bisanzwe, bahasanga abazamu 5 baharinda bari maso bahangana na bo babasubiza inyuma.”CIP Kamanzi avuga ko umwe muri bo yahise afatwa, Polisi itabajwe ihasanga umurambo wa Minani ufite ibikomere ku mutwe no ku maguru.
Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara, avuga ko abazamu batanu bafashwe bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyamabuye, naho umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi.
Amakuru ahari, avuga ko Minani Evariste bahimba Nyatura yigeze gufungirwa iki cyaha, aratoroka akaba yishwe yashakishwaga n’inzego z’umutekano.Cyakora bamwe mu baturage bavuga ko abahebyi bari kumwe na Minani bahise bacika umuyobozi wabo akimara kwicwa.
Posted on 23/08/2025
By KIGALIYACU


