Hakozwe ubukangurambaga, abafana binjirira ubuntu ariko Stade Amahoro yanga kuzura
Ni mu mukino wabaye kuwa gatanu taliki 10/10/2025. Muri ubu bukangurambaga, hari abavuga rikumvikana bari batoranyijwe, bafasha mu gushishikariza abafana kuzitabira umukino w’u Rwanda na Bénin kuva habura iminsi icyenda ngo umukino ube, ariko mu gihe haburaga umunsi umwe, abari bamaze kugura amatike ntibageraga ku bihumbi 18, ni uvuga 40% by’abicara muri Stade Amahoro.
Imibare yashyizwe hanze na FERWAFA mu buryo bw’ijanisha ku wa Gatatu, icyo gihe yagaragazaga ko imyanya umunani ya “Sky Box” yashize, 12 ya “Executive Seats” yashize, 347 ya “VVIP” yashize ndetse na 206 ya “Business Suites” yose yaguzwe mu gihe mu myanya 953 yo muri “VIP” iyari imaze kugurwa yari 60%.
FERWAFA yagaragaje ko amatike yo muri “Regular Lower” [igice cyose hasi] yari yaguzwe yanganaga na 50%. Ubusanzwe iki gice kigira imyanya 17.424, bivuze ko abagera ku 8.712 ari bo bari baguze amatike.
Ni mu gihe abari baguze amatike muri “Regular Upper” [igice cyo hejuru], banganaga na 30%. Ubusanzwe iki gice ni cyo kinini muri Stade Amahoro kuko cyicaramo abantu 26.050, bivuze ko abari bamaze kuhagura amatike ari 7.815.
Ibiciro byari byashyizweho muri ibi bice byombi byari ibisanzwe abenshi mu banyamupira bigondera kuko itike yaguraga 2000 Frw.
Kubona ko abafana baguze amatike ari bake kandi umukino wegereje, byatumye hashyirwaho umuvuno umaze kumenyerwa i Nyarugenge, ariko noneho unyuzwa mu bundi buryo, amakipe asabwa kubwira abakunzi bayo ko yabaguriye amatike.
Ni bwo Rayon Sports yamenyesheje abakunzi bayo ko hari amatike 7000 yaguze ku mukino w’Amavubi na Bénin, APR FC ibinyujije mu gikari ibwira abakunzi bayo ko hari amatike ibihumbi 11 naho Rwanda Premier League itangaza ko hari amatike 2000 abafana bemerewe.
Ubwo hari hashize iminota 23 umukino utangiye, FERWAFA ibona ko ibyakozwe byose na bwo bitageze ku ntego kuko nta bafana ibihumbi 30 bari muri Stade Amahoro, yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ihamagarira abandi bafana ibihumbi 10 bari hafi kwitabira, bakoroherezwa kwinjira.
Iti “Mu rwego rwo gukomeza gufana no gutera ingabo mu bitugu Amavubi arimo gukina na Bénin, FERWAFA yishimiye kumenyesha abafana ibihumbi 10.000 bifuza gufana ikipe yabo, ko baza kuri Stade Amahoro, bagafashwa kwinjira, bakoresheje iyi miryango: 1. ZIGAMA CSS, 2. Ahahoze polisi ugana kwa Rwahama, 3. Kuri ADEPR hafi na BK Arena. Twese inyuma y’Amavubi.”
Na byo ntacyo byatanze kuko nta mpinduka zigaragara zabayeho ndetse kugeza mu minota ya nyuma Stade Amahoro ntiyigeze yuzura.
Ese ibi byaba biterwa Niki ko abantu Banga kwitabira igikorwa nkiki? Hakwiye gukorwa inyigo yimbitse kuri iki kibazo.
H.E Umukuru w’Igihugu Paul Kagame nawe yari yitabiriye uyu mukino. UMUKINO warangiye intsinzi ibaye iya Benin n’igitego kimwe Ku busa bw’Amavubi y’u Rwanda.
Posted on 12/10/2025
By KIGALIYACU


