Sosiyete y’u Rwanda itwara abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir, yagabanyije ibiciro by’ingendo zayo mu byerekezo byose ku kigero cya 50% kugeza tariki ya 30 Ugushyingo 2025.
Iri gabanyirizwa ry’impera z’icyumweru (weekends) rigenewe abazagura amatike yo kugendera mu ndege za RwandAir ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, bakoresheje urubuga rwayo na ’application’ yo kuri telefone.
Yagize iti “Muri iyi weekend, urugendo rw’inzozi zawe ni kimwe cya kabiri cy’igiciro. Niba wifuza kujya ku mucanga, kuruhukira mu mujyi cyangwa se ufite urugendo rutunguranye, twagabanyije 50% kuri tike zo ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru!”
Indege za RwandAir zijya mu byerekezo birenga 23 hirya no hino ku Isi. Bivuze ko niba uri mu mahanga uteganya gusura Kigali muri iyi minsi itatu y’icyumweru, ushaka kujya Paris, Dubai n’ahandi, uzajya wishyura 50% by’igiciro gisanzwe.
Nubwo ingendo za nyuma zishingiye kuri iri gabanyirizwa zizakorwa tariki ya 30 Ugushyingo, RwandAir yamenyesheje abakiliya bayo ko basabwa kugura itike bitarenze tariki ya 14 Nzeri 2025 kugira ngo bahabwe iri gabanyirizwa.
Posted on 27/08/2025
By KIGALIYACU


