Madame Victoire Ingabire Umuhoza n’abandi bakekwaho umugambi wo guhirika ubutegetsi bakomeje gukurikiranwa n’ubutabera bwo mu Rwanda

Madame Victoire Ingabire Umuhoza n’abandi bakekwaho umugambi wo guhirika ubutegetsi bakomeje gukurikiranwa n’ubutabera bwo mu Rwanda

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, ari mu barimo gukurikiranwa n’ubutabera bashinjwa gukwirakwiza ibitekerezo bigamije guhirika ubutegetsi buriho, hashingiwe ku bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha bijyanye n’ibikorwa byabo byabaye mu mwaka wa 2021 na nyuma yaho.

Nk’uko byagaragajwe mu rubanza rwabaye ku wa 15 Nyakanga 2025, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashinje Madame Ingabire Victoire hamwe n’abandi bantu icyenda gukwirakwiza inyigisho zivugwaho ko zigamije guteza imvururu mu gihugu, zirimo gusoma no gusangiza abandi igitabo cyanditswe n’umunya-Seribiya Srdja Popovic cyitwa “Comment faire tomber un dictateur quand on est seul, tout petit et sans armes”, tugenekereje mu Kinyarwanda, bisobanura “Uko wahirika umunyagitugu uri wenyine, udafite intwaro kandi uri muto.”Icyo gitabo, nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, cyafashwe nk’icyari gukoreshwa mu gutegura imyigaragambyo igamije guhirika ubutegetsi, binyuze mu guhuza urubyiruko, abanyeshuri, abamotari, abazunguzayi n’abandi mu gikorwa cyiswe “Umuturage mu Rwanda yubahwe”cyari gutegurwa mu mpera za Nzeri 2021.

Kugeza ubu, abantu 9 bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranweho uruhare muri uwo mugambi. Hari gushakishwa abandi bari bagize ishyaka DALFA Umurinzi, ritaremererwa gukorera ku mugaragaro mu Rwanda. Muri bo harimo Bwana Abimana Aimable (wari uhagarariye ishyaka DALFA mu Burengerazuba), Murebwayire Yvone, n’abandi.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko iperereza ryafashe igihe kinini kubera uburyo abakekwaho ibyaha bakoreshaga amayeri yo kwihisha, harimo gukoresha amazina y’impimbano n’imiyoboro y’itumanaho idashobora kumenyekana byoroshye, Sim cards zitanditseho amazina y’abazitunze, Inzu zo gukoreramo zitagaragara ku mugaragaro harimo iza bamwe muribo batuye mu biturage. Urugero: Victoire Ingabire ngo yitwaga “IVU”, Abimana Aimable akitwa “ABA”.

RIB yatangaje ko mu isaka ryakozwe mu rugo rwa Abimana Aimable, habonetse ibimenyetso birimo inyandiko, ibikoresho by’itumanaho, ndetse n’impapuro bivugwa ko byifashishwaga mu guteguraiyo myigaragambyo.

Abimana Aimable (Uhagarariye ishyaka DALFA Umurinzi mu ntara y’iburengerazuba)

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugiziwa RIB Bwana MurangiraThierry, yavuze ko nubwo ibyo bikorwa byabaye mu myaka isaga ine ishize, ubugenzacyaha bwakomeje iperereza kugeza bubonyemo ibimenyetso bihagije. Yasobanuye ko icyaha cyo kugambirira guhirika ubutegetsi kidasaza (imprescriptible), ko abantu batagakwiye kwibaza impamvu icyaha cyabaye mu mwaka ya 2021,abantu bari kubibazwa mu mwaka wa 2025.

Ku kibazo cy’umunyamakuru wibaza kubantu batorotse ubutabera, abandi bakaba baraburiwe irengero, umuvugizi wa RIB ati:”ibimenyetso byose bihari igihe bazabonekera bazashyikirizwa ubutabera”.


Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 199 n’iya 200, riteganya ko umuntu wese ushaka guhirika ubutegetsi iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na burundu.Kugeza ubu, bamwe mu bakekwaho uruhare muri uwo mugambi baracyashakishwa n’inzego z’umutekano, mu gihe urubanza rw’abamaze gutabwa muri yombi ruzakomeza mu minsi iri imbere.

Nta ruhande rw’uregwa cyangwa intumwa zarwo ziragira icyo zitangaza ku mugaragaro ku by’iri perereza cyangwa ku birego bashinjwa.

Posted on 23/06/2025

By KIGALIYACU

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *