Nyuma y’ukwezi Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) ivuye ku murongo, yongeye kumvikana ku mirongo ibiri ivugiraho nk’uko ubuyobozi bw’iyo kaminuza bwabyemeje.
Radio Salus yari yavuye ku murongo mu ntangiriro za Nzeri 2025 bitewe n’icyuma gihuza radiyo n’iminara (Studio Transmitter Link) cyagize ikibazo.
Ubuyobozi bwa UR buvuga ko bizafata ibyumweru biri hagati ya bibiri na bitatu ngo icyo cyuma kiba kivuye mu Butaliyani bagitumije kigeze mu Rwanda.
Gusa, Umuvugizi wa UR, Kabagambe Ignatius yavuze ko basanze icyo gihe cyaba ari kirekire ku kuba Radio Salus yaba itarasubira ku murongo biba ngombwa ko bashaka undi muti.
Yavuze ko bafatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazakuru (RBA) basanzwe bakorana mu mikoreshereze y’iminara rubafasha gusubiza Radio Salus ku murongo mu gihe icyo cyuma kigitegerejwe.
Ati “Ubu Radio Salus irakora nk’uko yakoraga mbere kandi RBA n’abandi bafatanyabikorwa babidufashijemo. Gahunda yo gusimbuza icyuma cyagize ikibazo yo iracyakomeje ariko twabonye kumara igihe kigera ku kwezi itariho byaba ari ingorabahizi cyane, ariko aho kizazira kizaza. [..]. Twashakishije uburyo bundi RBA iradufasha binyuze mu masezerano tugirana y’ubufatanye mu kazi.”
Radio Salus yasubiye ku murongo mu byiciro bibiri aho ku itariki ya 1 Ukwakira yongeye kumvikana ku murongo wa 97.0 yumvikaniraho cyane mu ntara, ku itariki 3 Ukwakira 2025 n’umurongo wa 101.9 yumvikaniraho i Kigali no mu nkengero na wo usubiraho.
Kabagambe yongeyeho ko ayo masezerano UR ifitanye na RBA bari gutekereza uburyo yajya abafasha gukemura ibibazo nko kuvaho kwa Radio Salus batarinze gutegereza ak’i muhana.
Ku kijyanye no kuba hari aho Radio Salus itacyumvikana neza n’uburyo bwo gutambutsa ibyo itangaza kuri murandasi budakora, Kabagambe yavuze ko hari ibyo icyo cyuma kizacyemura n’ibindi bizamokemeza gukorwaho.
Abajijwe niba hari icyizere ko iyo radiyo ya UR itazongera kuva ku murongo, Kabagambe yavuze ko ubu hari icyizere.
Ati “Radio Salus yaherukaga kuva ku murongo mu myaka 13 ishize ubu yongeye mu 2025. Ubu twakwizeza ko bishobora kutongera kubaho kuko ubushobozi bugenda bwiyubaka kandi ubu tuba twigiyemo n’amasomo atuma dushyiraho ingamba zituma bidasubira.”
Radio Salus yashinzwe mu 2005 igamije gufasha abanyeshuri b’itangazamakuru ba UR kwiga banimenyereza umwuga ndetse ubuyobozi bw’iyo kaminuza buteganya kuzafungura na televiziyo yayo mu rwego rwo kongera amasomo ngiro muri uwo mwuga.
Posted on 06/10/2025
By KIGALIYACU


